Tuzahora tukwibuka,
Tuzahora tugukumbuye,
Twese abo wareze,
Tuzahora tugukeneye!
Tuzahora tukwibuka,
Tuzahora tugukumbuye,
Twese abo wareze,
Tuzahora tugukeneye!
Wabaye inshuti n'abana,
Wabaye inshuti y'ababyeyi
Wari inshuti ya bose,
Imana igutuze aheza!
Waduhimbiraga uturirimbo,
Nka Maman Papa n'imihigo yacu,
Bizahora mu mitima yacu,
Warakoze mubyeyi mwiza!
Tuzahora tukwibuka,
Tuzahora tugukumbuye,
Twese abo wareze,
Tuzahora tugukeneye!
Wakundaga Amahoro,
Warangwaga n'urukundo,
Inama zawe mubyeyi
Tuzahora tuzizirikana!
Imirimo myiza iguherekeze,
Indirimbo nziza zisingiza Imana,
Ya majwi meza anogeye amatwi,
Tuzahora tubyibuka!
Tuzahora tukwibuka,
Tuzahora tugukumbuye,
Twese abo wareze,
Tuzahora tugukeneye!
Mubyeyi, kuvuga ibyawe,
Nukuri ntitwabirangiza!
Abasaza basuka amarira,
Ababyeyi agahinda kakaba kenshi,
Ku munsi wambere nkubona,
Abahanzi twari twungutse imbaraga nyinshi cyane,
Iki cyuho udusigiye tuzakitwaramo dute?
Ko nkubu mbona byadushobeye guma mu mitima yacu!
Tuzahora tukwibuka,
Tuzahora tugukumbuye,
Twese abo wareze,
Tuzahora tugukeneye!
Umuryango turashavuye,
Abo wibarutse uduteye intimba,
Ariko twizeye ko aho ugiye,
Ko ari heza waharaniye!
Nta magambo twabona tuvuga iyooo!
Kuko ugiye udutunguye,
Waciye amarenga ntitwabimenya,
Nyagasani nagutuze i Jabiro (tuzarora)!
Tuzahora tukwibuka,
Tuzahora tugukumbuye,
Twese abo wareze,
Tuzahora tugukeneye!