Nyambo wee
Urihehe Nyambo wee
Nyamibwa nagabiwe na rurema
Rwanda gihugu cyanjye ngirente
Nyambo we
Simbi ritatse amabara meza
Imisozi igihumbi mu mahumbezi
Aho rurema ataramirwa bigatinda
Inyambo zikamurikirwa uwampaye inka we
Nyambo wee
Urihehe Nyambo wee
Dore uwahogoje urungano
Intwari mu ndatwa mpora ndota
Ngutuye umutima ugukunda
Uhora ugukumbuye we
Nyambo we
Urihehe nyambo we
Simbi ritatse amabara meza
Imisozi igihumbi mu mahumbezi
Aho Rurema ataramirwa bigatinda
Inyambo zikamurikirwa uwampaye inka we
Inka we
Inka we
Inyambo zikamurikirwa uwampaye inka we