Nahoze nibaza, ukuntu umuntu ananirwa
Akabura naho aruhukira, ashakisha umwanya
Akabanza akawubura, yabona umwitaho
Akageraho akawubona
Njye nasanze kubaho bikomeye, nsanga kubaho binoroha
Ndarira ejo nkaseka, nubwo nkunze kwitonda
Buri wese agira umwanya, afitemo ibyo yateganyirijwe
Niteguye kujya aho mfite icyicaro
Nkaruhuka nkareka guhangayika
Nitonze nguma hamwe ndatekereza
Nsanga nta mpamvu nimwe yo guhubuka
Kandi nkaba ntagomba no gukerererwa
Mfite icyicaro, icyicaro, mfite icyicaro
Icyicaro, icyicaro nifuzaga, icyicaro naririmbaga
Mfite icyicaro
Ibyi y'isi birashira, ushatse kubirwanira ntacyo byakumarira
Namaze guhitamo, inzira nziza nubwo mvunika, mbona icyo nkeneye
Njye nasanze kubaho bikomeye, nsanga kubaho binoroha
Ndarira ejo nkaseka, nubwo nkunze kwitonda
Buri wese agira umwanya, afitemo ibyo yateganyirijwe
Niteguye kujya aho mfite icyicaro
Nkaruhuka nkareka guhangayika
Nitonze nguma hamwe ndatekereza
Nsanga nta mpamvu nimwe yo guhubuka
Kandi nkaba ntagomba no gukerererwa
Mfite icyicaro, icyicaro, mfite icyicaro
Icyicaro, icyicaro nifuzaga, icyicaro naririmbaga
Mfite icyicaro
Buri wese agira, buri wese agira umwanya
Buri wese agira, buri wese agira umwanya
Afitemo ibyo yateganyirijwe
Ndaruhutse, mfite icyicaro
Icyicaro, icyicaro