Wansuhuje ntakuzi
Uraza wicara iruhande rwanjye
Hari umunsi ntazibagirwa
Ubwo nari nicaye ahantu nduhuka
Hari uwo nabonye waje ansanga
Yarakeye ahantu hose
Ndatungurwa numva amamagara
Njyewe nkagirango ndikurota
Ni wowe nabonye waje kuba inshuti yanjye
Ndagukunda nkubera umukunzi
Nshaka kurushaho ku kumenya
Birandenga nkajya mpora ngutekereza
Indoro yawe, amaso yawe
Bishimisha umutima wanjye
Wansuhuje ntakuzi, uraza wicara iruhande rwanjye
Uranyegera mbura uko mbigenza, nkakubona uri kunsekera
Turaganira ndibaza, nshaka kumenya ngo urinde
Nkureba neza nkwitegereje, maze umbwira akazina kawe
Uwo munsi waranyibwiye
Unyiyereka usa nkaho usanzwe unzi
Ndatangara nkabona ugira umutima mwiza
Ariko ukavugisha utakuzi
Gusa waje kuba inshuti yanjye
Ndagukunda nkubera umukunzi
Ntabwo ntakubajije byinshi
Narakubonye gusa ndanyurwa
Uranyura, ibyo ukora biranyura
Nkumva rwose binyuzuza
Indoro yawe, amaso yawe
Bishimisha umutima wanjye
Wansuhuje ntakuzi, uraza wicara iruhande rwanjye
Uranyegera mbura uko mbigenza, nkakubona uri kunsekera
Turaganira ndibaza, nshaka kumenya ngo urinde
Nkureba neza nkwitegereje, maze umbwira akazina kawe
Wambwiye akazina kawe
Nishimira ku kumenya
Wambwiye akazina kawe
Nishimira kumenya akazina kawe
Wansuhuje ntakuzi, uraza wicara iruhande rwanjye
Uranyegera mbura uko mbigenza, nkakubona uri kunsekera
Turaganira ndibaza, nshaka kumenya ngo urinde
Nkureba neza nkwitegereje, maze umbwira akazina kawe.